Amajwi y’ibanze-Perezida Kagame Paul yatsinze amatora
Kuri uyu munsi 15 Nyakanga 2024, saa Yine z’ijoro ku isaha y’isa Ine z’ijoro, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa yatangaje amajwi y’ibanze yavuye mu ibara. Yaba muri Diyasipora ndetse no mu ntara zose z’igihugu perezida Paul Kagame umukandida wa FPR niwe wagize amajwi ya mbere.
Oda Gasinzigwa yashimiye cyane abanyarwanda kubw’itabire bwagaragaye bw’amatora aho yitabiriwe ku kigero cya 98%.
Oda Gasinzigwa Yatangaje ko muri Rusange Paul Kagame ariwe uri imbere n’amajwi 99.15% agakurikirwa na Dr. Frank Habineza w’ishyaka Green Party wagize amajwi 0.53% mu gihe Philippe Mpayimana wiyamamaje nk’umukandida wigenga we yagize amajwi 0.32%.
Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abamutoye ndetse abatangariza ko byose bituruka ku cyizere bamugirira ari nacyo gituma bataramubona yashobewe.
Imibare y’ibanze mu mashusho:
K’umunsi w’ejo taliki 16 Nyakanga 2024 hateganyijwe gutangazwa iby’ibanze byavuye mu matora y’abadepite yabaye none 15 Nyakanga ndetse n’ibyiciro byihariye bizatorerwa ku munsi w’ejo.
Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora, Amajwi y’agateganyo azatangazwa bitarenze taliki ya 20 Nyakanga 2024, naho gutangaza mu buryo bwa Burundu ibyavuye mu matora bizatangazwa bitarenze italiki 27 Nyakanga 2024.
Thank you for the update 👌