Perezida Donald Trump yarashwe Ararusimbuka

Perezida Donald Trump yarashwe Ararusimbuka

Uwabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika wa 45, Donald Trump yarashwe ku gutwi ubwo yari amaze umwanya muto ageze kuri Podium agiye kugeza ijambo ku bamushyigikiye muri Leta ya Pennsylvania, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024. Abashinzwe umutekano we bo mu rwego rukora mu buryo bw’ibanga (Secret Services) bahise barasa uyu musore arapfa, bacyura mu buryo bwihuse uyu munyapolitiki.

Urwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rushinjwe perereza (FBI), rwatangaje ko rwabashije kumenya umwirondoro washatse kwica Trump. Uyu musore witwa Thomas Matthew Crooks w’imyaka 20 bivugwa ko yarashe amasasu menshi ubwo yari ku gisenge hakurya y’ahari hateraniye abari baje gushyigikira Donald Trump dore ko ari no kwiyamamaza kuzayobora iki gihugu mu Manda itaha.

FBI yatangaje ko muri ayo masasu yarashwe n’uwo musore, harimo umuntu umwe witabye Imana, abandi bantu babiri barakomereka bikabije.

Nyuma yo kuraswa Trump yahungishijwe mu modoka ye hanyuma atwarwa mu ndege yamujyanye mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Bedminster muri Leta ya New Jersey. Bivugwa ko ari naho yaraye.

Icyateye uyu musore gushaka kwica Trump ntabwo cyatangajwe dore ko bivugwa ko Thomas Matthew Crooks, Yari yariyandikishije kuri lisiti y’itora nk’umuyobozi w’ishyaka ry’aba-Republicains mu gace ka Bethel Park kari muri Pennsylvania. Gusa hari andi makuru agaragaza ko nubwo yiyandikishije mu ishyaka rya Trump, muri Mutarama 2021 yigeze gutanga umusanzu w’amadolari 15 mu ishyaka ry’aba-Democrates rya Perezida Joe Biden. Ibi bihuzwa n’abashinja iki gitero ishyaka ry’aba Demokarate.

Gusa k’urundi ruhande, Perezida Bideni uhanganye na Trump mu matora, yatangaje ko yababajwe n’iki gikorwa ndetse anamagana iki gikorwa avuga ko nta mwanya ibikorwa nk’iki gikwiye muri Amerika. Biden kandi yasubitse ibikorwa yateganyaga kumaramo icyumweru muri Leta ya Delaware asubira ku biro muri Washington DC kugira ngo akomeze akomeze agezweho neza amakuru n’inzego zishinzwe iperereza.

Televiziyo ya CNN Dukesha iyi nkuru, yatangaje ko yagerageje kuvugisha se w’uyu musore akababwira ko nanubu nawe atariyumvisha ibyabaye gusa avuga ko azabanza kuvugana n’bashinzwe umutekano mbere yo kuvugana n’itangazamakuru.

Blaise Murame